contact@pacistv.com +250 781 832 465

Papa yimitse Musenyeri mushya wa Diocese ya Kabgayi

Kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, Myr Balthazar NTIVUGURUZWA watorewe kuba umwepiskopi wa Kabgayi yakiranywe Ibyishimo i Kigali ku biro by'Inama y'Abepiskopi aho yasanze bagenzi be bateraniye mu Nama y'inteko rusange ya 166 Igihembwe cya Kabiri cy'Umwaka wa 2023.

Kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, Myr Balthazar NTIVUGURUZWA watorewe kuba umwepiskopi wa Kabgayi yakiranywe Ibyishimo i Kigali ku biro by'Inama y'Abepiskopi aho yasanze bagenzi be bateraniye mu Nama y'inteko rusange ya 166 Igihembwe cya Kabiri cy'Umwaka wa 2023.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, yagejeje ku bepiskopi uko nka diyosezi ya Kabgayi bakiriye itorwa ry'umwepiskopi mushya anabashimira kuba bamwakiriye. Yagize ati "Twishimiye umwepiskopi twahawe, abapadiri baramwishimiye, turamuzi nawe aratuzi. Ibyo bamubonyeho byatumye bamutora byavuye mu bakristu. Ndashimira Imana, nkanashimira n'abakristu ba Kabgayi twafatanyije kubaka imyaka ishize. Na we nkamubwira ko bazamufasha kubaka iri imbere. Twishimiye ko uyu munsi yaje akabonana n'Abepiskopi, akaganira nabo akabona n'icyerekezo turimo dusanzwemo, azi ku bundi buryo ariko azamenya ku buryo bwimbitse, kugira ngo dufatanye n'abandi nka diyosezi ya Kabgayi, twubake Kiliziya Gatolika mu Rwanda".

Yagize ati "Twishimiye umwepiskopi twahawe, abapadiri baramwishimiye, turamuzi nawe aratuzi. Ibyo bamubonyeho byatumye bamutora byavuye mu bakristu. Ndashimira Imana, nkanashimira n'abakristu ba Kabgayi twafatanyije kubaka imyaka ishize. Na we nkamubwira ko bazamufasha kubaka iri imbere. Twishimiye ko uyu munsi yaje akabonana n'Abepiskopi, akaganira nabo akabona n'icyerekezo turimo dusanzwemo, azi ku bundi buryo ariko azamenya ku buryo bwimbitse, kugira ngo dufatanye n'abandi nka diyosezi ya Kabgayi, twubake Kiliziya Gatolika mu Rwanda". Mu Ijambo rye, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, yabwiye Abepiskopi uko yakiriye ubutumwa anabashimira ko bamwakiriye, abizeza kuzafatanya na bo uko Nyagasani azabimushoboza.

8 Comments

--> --> --> --> -->

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *