contact@pacistv.com +250 781 832 465

URUZINDUKO RWA PEREZIDA WA HONGRIYA MU RWANDA - ARKIDIYOSEZI YA KIGALI

Yanditswe na Tuzayisenga Hirwa Felibien

Nyakubahwa Perezezida wa Hongiriya, Madamu Katalin Novak, uri mu Rwanda guhera tariki ya 14 Nyakanga, yagiriye uruzinduko muri Arikidiyoseze ya Kigali yakirwa na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda. Nk’uko Katalin abivuga, guhura na Karidinali ni gahunda imwe muri nyinshi zamuzanye mu Rwanda. 

“Kiliziya mu Rwanda igira uruhare mu iterambere ry’umuturage, si kimwe nk’iwacu aho usanga itagira icyo ikora mu iterambere ry’umuturage.” Ibi ni ibyavuzwe na Katalin ubwo yari kumwe na Nyiricyubahiro Karidinali aho yamwakiriye mu rugo rwe muri Arikidiyoseze ya Kigali. Mu kiganiro na Pacis Tv Nyiricyubahiro Karidinali abazwa kubijyanye n’uru ruzinduko rwa Katalin, yavuze ko imbarutso yarwo yabaye mu myaka ibiri ishize ubwo umudepite wo mu gihugu cya Hongiriya uba mu Nteko Ishingamategeko y’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi, wumvise mu nteko bavuga ko ubusanzwe Kiliziya ntacyo ikora mu gufasha abatishoboye, ngo ko ifasha gusa mu bya Roho. Uyu mudepite wari warasomye amakuru arebana n’imikorere ya Kiliziya muri Afurika yavuze ko bitandukanye n’ibyo azi. Yaje gukorera urugendo mu Rwanda ari kumwe n’itsinda ry’abadepite muri komisiyo y’iterambere, nk’uko Karidinali akomeza abivuga, baje kwirebera n’amaso yabo. Batemberejwe mu bikorwa bitandukanye Caritas ikora bijyanye no kurwanya ubukene, mu burezi no gukura abana mu muhanda. Icyakurikiyeho rero nuko uwo mudepite yabaye umuvugizi, Kiliziya y’u Rwanda yatumiwe mu Nteko Ishingamategeko y’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi kugaragaza uko igira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage itavanguye. Byakurikiwe nuko igihugu cya Hongiriya cyifuje kuza kwihera ijisho. 

 

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *