contact@pacistv.com +250 781 832 465

Musaseridoti wigira ubwoba uragiwe n’umushumba ukomeye

Musaseridoti wigira ubwoba uragiwe n’umushumba ukomeye.

 

Yanditswe na Tuzayisenga Hirwa Felibien✍️

 

Mu bisiza byiza by’intara y’iburasirazuba mu karere ka Bugesera, aho ni muri Paruwasi ya Ruhuha ibarizwa mu karere k’ikenurabusyo ka Nyamata muri arikidiyoseze ya Kigali, Pacis Tv yangendereye abakristu baho, yifatanya nabo mu byishimo byo kunguka umupadiri. Ni ibirori byabereye mu mbuga ngari ya paruwasi ya Ruhuha byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda ku itariki ya 6 kanama 2023.

Ibi birori by’itangwa ry’ubupadiri kuri diyakoni Habinshuti Donati, byahuriranye kandi n’itangwa ry’ubusomyi ku bafaratiri 9 n’itangwa ry’ubuhereza ku bafaratiri 5. Mu gitambo cya Misa Nyiricyubahiro Karidinali yagarutse ku muhamagaro wo kwiyegurira Imana abihuza n’Ivanjiri Ntagatifu yanditswe na Mutagatifu Matayo mu mutwe wayo wa 17 umurongo wa mbere kugera ku wa cyenda, aho Yezu yihindura ukundi. 

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda asobanura ivanjili yagize ati ntabwo ndibufate umwnaya munini ati ariko hari icyo nifuza kugarukaho, ati buriya Intumwa za Yezu Kristu zagize umugisha wo kubona Yezu yihindura ukundi uruhanga rwe rurabagirana ikuzo. Ati burya mugihe yatotezwaga zakomejwe n’iryo kuzo rya Kristu zari zizi. “…Diyakoni rero nguwo Kristu nyirikuzo twemeye, nguwo uwo uhamagarirwa guhamya mu muryango w’Imana. Umusaseridoti ahura na byinshi bimugerageza ariko nguwo uwo twemeye. Nka Pawulo jya uhora  uvuga uti Nzi uwo nemeye.” Aya ni amagambo ya Nyiricyubahiro yavuze ahanura Habinshuti Donati.

Nyuma yo guhabwa ubupadiri, uwari diyakoni abaye padiri, nawe yahawe ijambo agira byinshi avuga mu rugendo rwe rwo kwitegura kwiyegurira Imana, dore ko ari urugendo yatangiye mu mwaka wa 2014 nyuma yo kurangiza kaminuza no gukora nk’umuyobozi w’amasomo mu ishuri ryisumbuye rya Mareba kuva mu mwaka wa 2011 kugera mu mwaka wa 2014. Padiri Habinshuti Donati yashimiye bose bamubaye hafi mu rugendo rwo gutangira kwiyegurira Imana: “ndashimira mwebwe mwese ari abari hano ari n’abo tutarikumwe ku nkunga y’isengesho mwampaye. Ndanashimira n’abataranyuzwe n’icyemezo nafashe. Namwe uko mwabyakiriye byatumwe ndushaho gukomeza gutekereza ku mu hamagaro wanjye, nabyo nabifashe nk’inkunga mwarakoze.”

Avugana na Pacis Tv umubyeyi wa padiri Habinshuti Donati, Uhawenimana Bonifrida, yavuzeko atari yiteguye ko Habinshuti yavamo umupadiri. Yunzemo avuga ko kuva kera yize bisanzwe nk ’abandi bana, akomeza ayisumbuye na kaminuza akora akazi bisanzwe ariko ko bitagaragaraga ko aziyegurira Imana. “…Mu byukuri yarangije kwiga, atangira akazi kandi yakoraga neza pe, ntitwigeze dutekereza ko yavamo padiri. Yambwiye ko agiye ndamubwira nti wabitekerejeho? Nti niba warafashe umwanya warabitekerejejo, Imana izabigufashemo, kandi ikurinde…” Uhawenimana. 

Uyu mubyeyi yavuze ko iby’Imana ntawubitindaho ko kuba padiri ari ingabire Imana yitangira kandi ko ntawe uyitambika. 

Sebatware Magellan, Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere myiza n’ubutabera, akaba yari yitabiriye ibi birori by’itangwa ry’ubupadiri, yishimiye intambwe padiri Habinshuti yateye. Kuruhande rwa Sebatware avugako we yari yaramubonyemo umukozi w’Imana ataranafata icyemezo cyo kwiha Imana. Sebatware avuga ko ubwo yari umuyobozi w’umurenge wa Mareba, Padiri Habinshuti yari umuyobozi w’amasomo mu ishuri ryisumbuye rya Mareba. Ati ubwitange yagize bwashize ku murongo abanyeshuri ndetse butanga n’umusanzu mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda mu gusoza ubutumwa bwe yishimiye byinshi byavuzwe n’abatanze ubuhamya kuri padiri Habinshuti avuga ko aje ari igisubizo mu gihe Kiliziya ikeneye abitangira uburezi. Yakomeje avuga ko Padiri amwifurije ubutumwa bwiza kandi yibutsa ko nubwo umupadiri ahura n’ibimugerageza byinshi akwiye gukomera, agasabirwa. Nyiricyubahiro Karidinali ahereye ku ndirimbo zari zaririmbwe mu Misa, yagize ati: Nk’uko twahoze tubiririmba tuti Wigira ubwoba uragiwe n’umushumba ukomeye, sinzagira ubwoba ndikumwe n’Imana Rutare negamiye; nanjye nkwifurije ubutumwa bwiza kandi wigira ubwoba uragiwe n’umushumba ukomeye.

Paruwase ya Ruhuha yashinzwe mu mwaka wa 1971, padiri Habinshuti Donati akaba abaye padiri wa gatatu uvuka muri iyi paruwase ya Ruhuha.

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *