contact@pacistv.com +250 781 832 465

Inzozi Padiri NDAGIJIMANA afitiye urubyiruko rwazikabya gute?

Inzozi padiri Ndagijimana afitiye urubyiruko ninde uzazikabya?

Yanditswe na Tuzayisenga Hirwa Felibien

“… njye n’abandi bapadiri dushinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko dufite inzozi, turifuza kuzabona urubyiruko rw’urusirimu, ruzira isindwe, ubusambanyi. Urubyiruko rusenga, rusabana kandi rusabirana. Urubyiruko rufite ubumuntu, rukunda abantu kandi rufite ibintu.” Padiri Ndagijimana Alexis, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo ishinzwe Ikenurabushyo ry’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu.

Aya magambo Padiri Ndagijimana yayavuze mu gusoza ihuriro ry’urubyiruko ryari rimaze iminsi ine riteraniye muri arikidiyoseze ya Kigali guhera ku itariki ya 24 kugeza ku ya 27 kanama 2023. Iri huriro ryari ribaye ku nshuro yaryo ya 20, ryahuje urubyiruko rurenga 4.000 rwaje ruturutse mu madiyoseze yose gatolika yo mu Rwanda, ndetse n’abandi bavuye mu bihugu bikikije u Rwanda ari byo Uburundi ndetse na Repububulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Urubyiruko rwitabiriye Forumu rwahawe inyingisho zitandukanye ndetse runitabira bikorwa by’urukundo mu ma paruwasi agize arikidiyoseze ya Kigali. Iri huriro ryasojwe ku itariki ya 27 kanama 2023, ryasorejwe muri Kiliziya ya paruwasi ya Regina Pacis ahabereye igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda akikijwe n’abepisikopi batatu: Musenyeri Musengamana Papias umushumba wa diyoseze ya Byumba akaba na perezida wa komisiyo ishinzwe urubyiruko mu nama y’Abepisikope Gatorika mu Rwanda; Musenyeri Twagirayezu Jean Marie Vianney, umushumba wa diyoseze ya Kibungo; na Musenyeri Rukamba Filipo, umushumba wa diyoseze ya Butare. Usibye aba bepisikopi bari bakikije Karidinali kandi hari n’ibisonga by’abasenyeri bya diyoseze ya Ruhengeri na Kabgayi. Iyi Misa kandi y’isozwa rya Forumu yitabiriwe n’abasaseridoti n’abihayimana barenga 150. 

Mu gufasha urubyiruko kuzakabya inzozi zarwo zo kuvamo abasore n’inkumi banogeye nyagasani, hari impanuro zatangiwe muri iki gitambo cya Misa. Urubyiruko rwashimiwe imyanzuro rwafashe ijyanye no guhindura imyumvire rugakunda umurimo, rukumvira rukarangamira Umusaraba. Urubyiruko kandi rwiyemeje kuzashyira mubikorwa imyanzuro rwiyemeje no kubahiriza inama rwagiriwe. Ubutumwa bwatanzwe n’uhagarariye urubyiruko ku rwego rw’igihugu, Rugaba Cyprien, yavuze ko muri Forumu bagize umugisha bagahabwa inyigisho nziza kandi nyinshi zizabafasha guhindura imyumvire: “Nk’uko mu Ivanjili twigishijwe ko umwana wari munda yumvise indamutso ya Bikira Mariya yisimbizanya ibyishimo. Ibi bihamya ko umwana ukiri mu nda nawe aba afite ubuzima. Twumvise ububi bwo gukuramo inda, cyangwa gutwara inda zitateganyijwe.” Rugaba.

Nyiricyubahiro Musengamana Papias, mu mpanuro yageneye urubyiruko kugira ngo ruzashobore kuvamo abasore n’inkumi banogeye Kiliziaya, yagize ati: “hari ibintu bitanu mugomba kwitaho; mugomba kubera abandi urumuri; kumva no gutega amatwi nka Bikira Mariya; Ntimugomba kugira ubwoba; Kuba abahamya b’urukundo; no kurangwa n’ibyishimo.”

Izi mpanuro zaje zunganirwa n’iz’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko bwana Busayizwa Parfait, wahamagariye urubyiruko kugera ikirenge mu cya Bikira Mariya bakarangwa no kwihuta ndetse no gukunda ibyo bakora; kurangwa n’ubumwe; kwitanga no kwitangira abandi; no gukunda ukuri: “Nk’uko insanganyamatsiko ibivuga nanjye mbasaba kandi mbashishikariza kugera ikirenge mu cya Bikira Mariya.”

Izi mpanuro zatanzwe zari zasasiwe n’inyigisho zatanzwe mu ntangiriro y’igitambo cya Misa zitanzwe na padiri Niyonzima Eugène (Umukuru w’Umuryango w’Abapalotini akaba n’umuyobozi w’Inama y’Abihaye Imana bo mu Rwanda) aho urubyiruko rwashishikarijwe gukunda Kiliziya, Umubyeyi wacu: “Umuntu wamaze kumva neza ko Kiliziya ari Umubyeyi, na we akaba umwana wayo hari ibintu byinshi bihinduka mu buzima bwe: kwemera kuba abana bayo, aribo ngingo za Kristu umutwe n’umutware wa Kiliziya. Ibi bisaba ko ingingo za Kristu ari bo twebwe tutanyuranya n’imigenzereze.”

Nyirucyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, yashimiye urubyiruko urukundo rwagaragaje muri Forumu, arushimira kandi ubwitange rwagaragaje. Yagize ati ubusanzwe Kiliziya ishingiye ku nkingi ebyiri arizo gusenga no gukora, ati nk’uko mutagatifu Benedigito abivuga: Ora Et Labora; mwagize umwanya wo gukora ndetse muranasenga. 

Nyiricyubahiro Karidinali yabwiye kandi urubyiruko ko ubusanzwe forumu aba ari umwanya wo guhura n’abandi: “Rubyiruko kwitabira forumu ni uguhura n’abandi. Hari inshuti imwe nifuza ko mutaha mumenye, uwo ni Kristu. Kristu ni inshuti idashobora kugutenguha. Namwe ni mugende mu mugeze ku bandi bamumenye. Nimube ijwi rye mumugeze no kubandi.”

Iyi forumu ibaye mu gihe iyo ku rwego rw’isi yayibanjirije yabaye mu ntangiriro za kanama. Iyi forumu ikaba izakurikirwa n’izindi zigiye gutegurwa ku rwego rw’amadiyoseze. Bikaba byaratangajwe na padiri Ndagijimana Alexis ko forumu itaha izabera muri diyoseze ya Ruhengeri. Musenyeri Musengamana kandi akaba anavugako izaba ifite umwihariko kuko izaba iteguwe mu gihe Kiliziya y’u Rwanda izaba yitegura kwizihiza yubile y’imyaka 125 tumaze tumenye Inkuru Nziza.



Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *