contact@pacistv.com +250 781 832 465

Incamake y’ubuzima bwa Myr Nikodemu NAYIGIZIKI.

Nyakubahwa Myr Nikodemu Nayigiziki witabye Imana taliki ya 4/7/2023, yavukiye i Kayenzi mu mwaka w’1929, avuka ku babyeyi b’abakristu Tomasi Rwarinda na Gaudensiya Nyiragatwakazi. 

Yabatirijwe i Kabgayi ku wa 27 Kamena 1936 maze yiga amashuri abanza i Bunyonga kuva mu w’1938 kugera mu w’1943. Amashuri yisumbuye yayigiye mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Lewo i Kabgayi kuva mu w’1943 kugera mu w’1949, akomereza mu mashuri makuru mu Iseminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Karoli Boromewo i Nyakibanda kuva mu w’1949 kugera mu w’1950. Yaherewe ubusaserdoti (ubupadri) mu Nyakibanda ku wa 30 Werurwe 1959. 

 

Kuva muri uwo mwaka, ubutumwa yabusohoreje muri Paruwasi ya Kibungo ari Padri wungirije ndetse anashinzwe n’amashuli gatolika. Kuva mu mwaka w’1963, yoherejwe muri Paruwasi ya Rutongo ndetse umwaka ukurikiyeho ajya muri Paruwasi ya Cyeza na Saint Michel aho yari Padri wungirije. Kuva mu w’1966 yagizwe Padri mukuru wa Paruwasi Sainte Famille maze nyuma y’imyaka icumi (1976) agirwa Umuyobozi wa Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Pawulo, i Kigali.  Kuva mu w’1979 yabaye Padri mukuru wa Paruwasi Mutagatifu Mikayire yari imaze igihe gito igizwe Paruwasi Katedrali ubwo Arkidiyosezi ya Kabgayi yahinduwe Diyosezi maze hagatangizwa Arkidiyosezi ya Kigali, mu 1976. Mu mwaka w’1995 yagizwe umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali (chancelier), nyuma gato (mu w’1997) agirwa Padri mukuru wa Paruwasi Mutagatifu Dominiko i Musha aho yamaze imyaka icumi. Kuva mu mwaka w’2007 yabaye Padri wungirije muri Paruwasi Mutagatifu Mikayire ari naho yahimbarije Yubile y’imyaka 50 y’ubusaserdoti (1959-2009). Kuva mu w’2016 kugera ubu yari mu kiruhuko cy’izabukuru, mu rugo rwa Arkiyepiskopi wa Kigali. 

Myr Nikodemu avugwa n’umuryango avukamo 

(Bwana Ludoviko NTEZIYAREMYE)

Musenyeri Nikodemu Nayigiziki yavukiye i Buyonga mu mwaka w’1929 maze arangije amashuli abanza ajya kwiga mu Iseminari ntoya ya Kabgayi. Byari ishyano rero mu muryango wanatangiye kutamwiyumvamo kugeza ubwo umubyeyi we (Tomasi Rwarinda) yumvikanye kenshi avuga umubare w’abana yabyaye ariko akuyemo umwe, maze akongeraho n’undi ngo w’ikigoryi. Ibyo kimwe n’izindi ngorane ntibyigeze bimuca intege. Nk’umuryango, tumuzi nk’utagira amagambo menshi ariko akagira inshuti nyinshi utamenya uko ashyikirana nazo, mu ngeri zose. 

Musenyeri Nikodemu yakomereje amashuli mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, ariko habura imyaka ibiri ngo arangize yacikishije amasomo bamujyana kwivuza indwara na n’ubu itaramenyekana! Ubwo yagiye gukorera amafaranga, ibintu byakunze kumusetsa cyane igihe cyose yavugaga amateka ye: ntiyumvaga ukuntu yagiye gukorera amafranga kandi we yariyemeje gukorera no kwiha Imana. Sinshidikanya ko icyo gihe atahwemye gusenga kandi Imana yaramwumvise maze abakuru be baramuhamagara asubira i Nyakibanda. 

Nyuma yaho rero yimenyereje ubutumwa muri Paruwasi ya Nemba mu 1959 ubwo igihugu cyacu cyari mu gihe gikomeye cy’amateka yacu kuko yahuraga kandi agafasha impunzi zavaga mu Ruhengeri ziciriwe i Bugesera. Ubwo kandi yanarwanaga urugamba rukaze rwo kubatirisha ababyeyi be batabikozwaga kandi atarashoboraga kuba Padri batabatije. Imana yaramwumvise birakunda ndetse n’umuryango mugari wose urabatizwa, yewe n’abaturanyi bisa n’ibibaye uruhererekane mu kwakira Batisimu. Byarangiye rero abaye Padiri. 

 

Twamubonye rero mu busaserdoti atigera agira icye ahubwo agasangira byose na bose, ndetse na n’ubu iyo ngiye gutaha aba ashaka kumpa itike. Mu buzima bwe kandi, ntawe yapfobyaga kugeza ubwo aherekeza umurambo wa Ruteruzi wari ruharwa maze bikaba inkuru itangaje muri Kigali yose. Yihanganiye byinshi ariko akanga ubuswa, ubunebwe n’ubujura. Agifite imbaraga yageraga ku bagize umuryango twese tukibaza ukuntu atubonera umwanya bikatuyobera. 

 

Source: TUMUSHIMIRE JD, Kwitangana ituze no kuvuga « igikwiye gusa ». Musenyeri Nikodemu na Padri Safi. Abanyarwanda b’imigenzo dukeneye muri iki gihe, IPN, 2020, pp.21-23

 

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *