contact@pacistv.com +250 781 832 465

Impanuro n’inyigisho bya Mutagatifu Papa Pawulo wa II byasize imbuto zikomeye mu Rwanda

Impanuro n’inyigisho bya Mutagatifu Papa Pawulo wa II byasize imbuto zikomeye mu Rwanda Yanditswe na Tuzayisenga Hirwa Felibien Mu gihe Mutagatifu Papa Pawulo wa II yasuraga u Rwana muri nzeri 1990, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, yari umwe mu ba diyakoni 25 bahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Pawulo wa II. Kuri iyi taliki ya 8 nzeri ubwo Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda yizihizaga isabukuru y’imyaka 33 ishize Mutagatifu Papa Pawulo wa II ageze mu Rwanda; Nyiricyubahiro Karidinali hari ubutumwa yangarije Pacis TV avuga ko ubutumwa n’impanuro Mutagatifu Papa Pawulo yatanze zasize imbuto zikomeye. Nyiricyubahiro Karidinali avuga ko hari imbuto zeze mu bijyanye n’ukwemera ndetse n’umuryango kuba Mutagatifu Papa Pawulo wa II yarasuye u Rwanda, ati ni umugisha ukomeye dukwiye gushimira Imana. Usibye kuba hari inyandiko Papa Pawulo yigeze atangaza yitwa Umubano, Urukundo n’Ubwisanzure bw’Umuryango, hari ibikorwa byinshi bitandukanye yagiye akora bietza imbere umuryango. Karidinali avuga ko Papa Pawulo agera mu Rwanda yasomye Misa ebyiri gusa iyo ku itariki ya 8 nzeri bahabwa ubusasaridoti I mbale n’indi yo ku itariki ya 9 nzeri yasomye asabira imiryango, Ibi akaba ari ikintu gikomeye kigaragaza ukuntu yakundaga umuryango. Aganira n’abarayiki bamubajije niba haboneka abatagatifu mu Rwanda muri afrika, yasubije ko bishoboka cyane kandi ko agomba gusenga ngo mu Rwanda hazaboneke abatagatifu kandi baturutse mu barayiki mu ngo z’abanyarwanda. Karidinali akomeza vuga ko ubu butumwa, n’impanuro ari ubuhanuzi bwaje kuvamo ko ubungubu u Rwanda rufite umuryango wa Cyprien Rugamba na Daphrose Mukansanga batangiye gushyirwa mu rwego rw’abahire n’abatagatifu ubu ngubu akaba ari abagaragu b’Imana. Ubundi ntibisanzwe ko habaho abatagatifu babiri nka couple, tuzi nka Mutagatifu Monica yabaye umutagatifu ku giti cye, ariko umugabo we Patrice ntiyabaye umutagatifu. Ubutumwa rero bwa Mutagatifu Papa Pawula wa II bwakomeje kugira imbuto cyane, nko mu mwaka wa 2015 Papa Fransisko yashize mu rwego rw’abatagatifu ababyeyi bombi ba Mutagatifu Therese w’Umwana Yezu aribo Zuli Martin na Luis Martin, ibi rero bigaragaza uburyo Papa Fransisko yakomereje aho Mutagatifu Papa Pawulo wa II yaragereje mu gukomeza kwita ku muryango. Nyiricyubahiro Karidinali abazwa impamvu Papa Pawulo yahaye umwanya wa mbere umuryango kandi mu gihugu cy’u Rwanda hari ibindi bibazo, yasubije ko umuryango ari ipfundo rya byose, umuryango ni umusingi wa kiliziya iyo ukemuye ikibazo kiri mu rugo uba ukemuye ibibazo byinshi. Umuryango ni urufunguzo, kuko mu rugo niho umwana amenyera gukunda no gukundwa, niho yigira umubano n’ubuvandimwe niho umwana ategurirwa kuzaba umuntu w’amahoro n’umuntu w’ingira kamaro. Nyiricyubahiro Karidinali akomeza avuga ko mu gusigasira imboto za Mutagatifu Papa Pawulo wa II abashakanye asabwa guhora bashyize imbere ubumwe bwabo n’urukundo.

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *