contact@pacistv.com +250 781 832 465

Imana ni ibe mu Byimana

Imana ni ibe mu Byimana

Yanditswe na Tuzayisenga H. Felibien

Paruwasi ya Byimana imwe mu maparuwasi 29 ya diyoseze ya Kabgayi, ikaba iherereye mu ntara y’Amajyepfo kandi ikaba ikora ku turere twa Muhanga na Ruhango; kuri iyi tariki ya 2 Nzeri 2023, yizihije yubile y’imyaka 75 imaze ishinzwe. Ibirori byo kwizihiza iyi yubile kandi byahujwe no gutaha ku mugaragaro kiliziya y’iyi paruwasi. Ibi ni ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar ari kumwe na Musenyeri Mbonyintege Smaragde uri mu kiruhuko cy’izabukuru. 

Muri iki Gitambo cya Misa hatangiwe ubutumwa butandukanye bwatanzwe n’uwavuze ahagarariye abakristu, akaba ari n’umukuru w’Inama Nkuru ya Paruwasi ya Byimana ariwe bwana Semana Murambe Emmanuel, washimiye abakristu ba paruwasi ya Byimana ubwitange bagize guhera mu gitekerezo cyo kubaka kiliziya kugeza bayujuje. Muri iri jambo rye kandi bwana Semana yanagaragaje abateye inkunga iyubakwa ry’iyi kiliziya mu buryo bw’umwihariko asaba Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa kubashimira ku mugaragaro abashikiriza impano bagenewe. 

Abashimiwe mu ruhame ko bateye inkunga idasanzwe iyubakwa rya kiliziya ni: Musenyeri Mbonyintege watangije igikorwa cyo kubaka kiliziya ku mugaragaro ku itariki ya 18/02/2013 ashira ibuye ry’ifatizo ahubatswe iyi kiliziya ndetse no kuyiha umugisha ku itariki ya 13/06/2021. Undi washimiwe ku mugaragaro ni Nyakubahwa perezida wa Repubulika n’umuryango we nabo bashimirwa ko bateye inkunga mu buryo bukomeye iyubakwa rya kiliziya ya Byimana. Impano yabo yashikirijwe umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice wanasabwe kuzayishikiriza umuryango wa Nyakubahwa Paul Kagame.

Mu bandi bashimiwe kandi harimo rwiyemezamirimo Uwizeyimana Straton washimiwe ko igishushanyo cya kiliziya ariwe ubwe wagikoze kandi ko hari igihe abakozi bagenzura iyubakwa baburaga agakoresha abe akanabahemba. Abandi bashimiwe by’umwihariko ni Dr. Nsanzabaganwa Monique; Hon. Niyonzima Etienne; na Padiri Habyalimana Yeremiya. 

UBundi butumwa bwatanzwe na Nyakubahwa Madamu Kayitesi, wavuze ahagarariye inzego bwite za Leta, yashimiye Kiliziya Gatorika mu muhate igira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Kayitesi avuga ko ubusanzwe Kiliziya ifatanya na Leta mu bikorwa byinshi by’iterambere aho yanatanze urugero avuga ati ubu ku bera umusanzu wa Kiliziya Gatorika mu by’uburezi muri aka karere ka Ruhango, iyo umuntu avuze Byimana, ikiza mu mutwe bwa mbere ni amashuri meza. Paruwasi ya Byimana ubu ifite amashuri 9 yigamo abanyeshuri 7.826. 

Ijambo nyamukuru ry’umunsi ryavuzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa. Mu ijambo rye yashimiye byimazeyo abakristu muri rusange ndetse n’incuti za paruwasi ya Byimana kuba barafatanyije bagakorera hamwe bakaba barageze kubyo biyemeje bakoreye hamwe. Yifurije abakristu ba parwasi ya Byimana gukomeza kurangwa n’ubumwe no gukorera hamwe bibaranga. Maze asoza ijambo rye agira ati: “Maze Imana ikomeze ibe mu Byimana, yiriwe mu Byimana kandi irare mu Byimana.”

Mubandi bashyitsi bari bitabiriye ibi birori harimo ba honorable Dr. Rwigema Pierre Celestin; Barimuyabo Jean Claude; Kalinijabo Balthelemie; Izabiliza Mediatrice; Uwanyirigira Florence; Cyanzayire Aloysie; Mukamugema Alphonsine; Nyirabapenzi Agnes. Hari kandi n’abayobozi b’uturere twa Muhanga na Ruhango, abahagarariye inzego z’umutekano ku rwego rw’intara n’akarere ka Ruhanga.

Kiliziya ya mbere ya Byimana yubatswe mu mwaka wa 1942, itahwa mu mwaka wa 1945 yari ifite ubushobozi bwo kwakira abakristu 500. Iyakabiri yubatswe mu mwaka wa 1977, yari ifite ubushobozi bwo kwakira abakristu 1.000. Iyi kiliziya yatashywe yo ifite ubushobozi bwo kwakira abakrsistu 2.500. Yuzuye itwaye amafaranga y’amanyarwanda arenga miliyoni 381 hatabariwemo agaciro k’ubutaka.

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *