contact@pacistv.com +250 781 832 465

Guverineri Habitegeko yatanze impano idasanzwe ku bapadiri bashya ba Kivumu.

Guverineri Habitegeko yatanze impano idasanzwe ku bapadiri bashya ba Kivumu

Yanditswe na Tuzayisenga Hirwa Felibien 

Itariki ya 15 Nyakanga 2023 muri diyoseze ya Nyundo paruwasi ya Kivumu, yari umunsi w’itangwa ry’ubupadiri ku badiyakoni batatu, n’ihabwa ry’ubudiyakoni, ubuhereza n’ubusomyi ku bafaratiri 17.

Abadiyakoni bahawe ubupadiri ni Hakizimana Jean Claude wo muri paruwase ya Kivumu, na Girinshuti Augustin wo muri paruwase ya Rambo, hamwe na Nshimiyimana Theogene wo mu bamisiyoneri ba Afurika. Uyu munsi mukuru witabiriwe n’abaturutse imihanda yose barimo abakristu Gatolika bo mu ma paruwase yose 29 agize diyoseze ya Nyundo, abakristu bakomoka muri paruwase ya Kivumu ubu batuye hanze yayo; inshuti n’imiryango by’abahawe ubupadiri, ubudiyakoni, ubuhereza n’ubusomyi; abayobozi mu nzego bwite za leta, iz’umutekano n’abahagarariye andi madini n’amatorero.

Uyu munsi waranzwe n’ibirori byo kwishimira intambwe yatewe n’izi ntore z’Imana 20, byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Mwumvaneza Anaclet umushumba wa diyoseze ya Nyundo. Iki gitambo cya misa kandi ni nacyo cyabereyemo umuhango w’itangwa ry’ubupadiri, ubudiyakoni, ubuhereza n’ubusomyi. Misa ihumuje hakurikiyeho umwanya wo kwakira abashyitsi no gutanga ubutumwa butandukanye.

Padiri Jean Claude Hakizimana wahawe umwanya wo kugira icyo avuga, ahagarariye bagenzi be, yishimiye intambwe bagezeho mu kwiyegurira Imana, ashimira inshuti ababyeyi bababaye hafi mu rugendo rwo kwiyegurira Imana. Atangira ijambo rye, yateye indirimbo igaragaza ibyishimo yarafite agira ati: Ibyiza byose Uwiteka yangiriye nzabimwitura nte?

Padiri Hakizimana yagaragaje uruhare ababyeyi bagira mu kuba hafi abana bari mu rugendo rwo kwiyegurira Imana aho yagize ati iyo mutubera ababyeyi gito uyu munsi ntituba tubateranyirije hano. Hakizimana yakomeje avuga ko inkunga y’isengesho ikenewe kugira ngo bazageze inkuru nziza kuri benshi. 

Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Bwana Habitegeko François, mu butumwa bwe yatanze yagarutse ku bintu bibiri aribyo uruhare diyoseze ya Nyondo igira mu iterambere n’imibereho myiza y’abatuye iyi ntara, agaragaza kandi umusanzu w’umupadiri abayitezweho nk’uwegereye abaturage mu kugira ngo umuturage arusheho gukomeza kugira ubuzima bwiza kandi afite na Roho nzima. Guverineri Habitegeko yatanze impanuro ku bapadiri bashya agaragaza ko ibanga ryo gusohoza neza inshingano ari ukwicisha bugufi. 

Ubwo yari ageze hagati y’ijambo rye, yagize ati mwadusabye inkunga y’isengesho ati iyo tuzayibaha ariko njye muri aka kanya mbahaye impano idasanzwe. Ati impano mbahaye tuyisanga mu gitabo cy’Ivanjili Ntagatifu yanditswe na Mutagatifu Matayo 20:25 – 28. Bwana Habitegeko yagarutse cyane aho Yezu Kristu yavuze ati: “kuri mwe rero siko bimeze, ushaka kuba mukuru nabe umuto.” Habitegeko yasoje avuga ko kwicisha bugufi bakegera abo bashinzwe aribwo buryo buzatuma babiyumvamo bityo n’urugamba rw’iterambere Leta na Kiliziya bafatanyije rukagenda neza.

Uku kwicishabugufi ngo barusheho kwegera abo bashinzwe, byagarutsweho kandi binashimangirwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Mwumvaneza Anaclet: “Umukristu wa Musenyeri ni we muturage wa Guverineri. Umukristu mwiza rero agomba kuvamo umuturage mwiza. Bapadiri mukwiye kurushaho kwegera abakristu hakabaho ubufatanye.” Nyiricyubahiro yakomeje avuga ko ari ingenzi ku mupadiri kwegera abo ashinzwe ngo kuko umukristu atahabwa gusa amasakaramentu adafite ubuzima bwiza kandi ko kumenya icyo umukristu akeneye bisaba kumwegera.

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *