Igitambo cya Misa kiri guturirwa i Kabuga ni uguhimbaza Yubile y'imyaka 50 umuryango w'Abapalotini umaze ugeze mu Rwanda
Igitambo cya Misa kiri guturirwa i Kabuga ni uguhimbaza Yubile y'imyaka 50 umuryango w'Abapalotini umaze ugeze mu Rwanda. Abapadiri b'abapalotini bavuye muri Pologne bakaba barageze mu Rwanda ku ya 08.06.1973. Bakirwa na Myr JB GAHAMANYI Umwepiskopi wa mbere wa Butare. Hano i Kabuga hari Abepiskopi bo mu Rwanda, Antoine Cardinal KAMBANDA Arikiyepiskopi wa Kigali ari nawe ugiye gutura igitambo cya Misa.
Hari Myr Vincent HAROLIMANA Umwepiskopi wa Ruhengeri,Myr Papias MUSENGAMANA Umwepiskopi wa Byumba, Myr Edaouard SINAYOBYE Umwepiskopi wa Cyangugu, Myr Smaragde MBONYINTEGE Umwepiskopi wa Kagbayi. Myr THADDEE NTIHINYURWA Umwepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy'izabukuru, Myr Kizito BAHUJIMIHIGO. Hari abaturutse muri RDC, BELGIQUE, FRANCE, USA, BRASIL, CITE D'IVOIRE, CAMEROUN, NIGERIA, KENYA, MALAWI, . MOZAMBIQUE, ZAMBIA, ITALY. SOUTH AFRICA, GERMANY.... Haratangwa kandi n'isakaramentu ry'ubusaseridoti kuri Diakoni NSANZAMAHORO PACIFIQUE ukomoka muri Diosezi ya Cyangugu.
Comments
onesphore Reply
nibyiza guhimbariza hamwe yubire yuwo muryango turabakurikiye kuri pacis tv live