contact@pacistv.com +250 781 832 465

AMATEKA YA KILIZIYA GATOLIKA MU RWANDA - Kiliziya ya mbere ya Misiyoni ya Save ya isakaje ibyatsi

Amateka ya Kiliziya Gatorika mu Rwanda, yumvikanamo amazina nka Musenyeri Jean Joseph Hirth, ari we wabaye igiharamagara aza gucengeza imyemerere mishya mu rwa Gasabo, ari na we ubarwa nk’uwazanye bwa mbere ubutumwa bw’Abagatolika mu Rwanda, ahanga za Misiyoni ndetse agira uruhare mu kwagura ivugabutumwa rirenga imipaka.

Ku wa 2 Gashyantare 1900 ni bwo Abamisiyoneri ba mbere b’Abagatolika bageze mu Rwanda ari bo; Musenyeri Jean Joseph Hirth w’Umufaransa ari kumwe na Padiri Alphonse Brard w’Umufaransa, Padiri Paul Barthélemy w’Umufaransa ndetse na Furere Anselme wari ufite inkomoko mu Budage.

Icyo gihe bakiriwe na Mpamarugamba, umuhungu w’igikomangoma Mutijima wa Gahindiro, wari wambaye nk’umwami. Kwakirwa na Mpamarugamba mu mwanya w’umwami Musinga , byatewe n’uko ari ko abapfumu bari babiraguye banga ko umwami yakwiyereka abo banyamahanga bashoboraga kumutera umwaku.

Bakigera mu Rwanda, bagejejwe ibwami basaba ubutaka batangira kubakaho Misiyoni zabo. Nuko ibwami babasaba kwihitiramo, bahitamo Save, Zaza na Nyundo, akaba ari naho bashinze Misiyoni zabo za mbere mu mwaka wa mbere bakigera i Rwanda.

Kiliziya Gaturika yashinzwe bwa mbere mu Rwanda ni iy’i Save. Iherereye ku birometero bigera ku 10 uvuye mu mugi wa Butare werekeza i Kigali. Yashinzwe ku wa 8 Gashyantare 1900, iyoborwa bwa mbere na Padiri Alphonse Brard, baturage b’i Save bitaga ‘Terebura’. Yayiyoboye afatanyije na Padiri Paul Barthelemie na Furere Anselme.

Nyuma yo guhanga Misiyoni Gatolika ya Save, muri uwo mwaka bakomerejeho bajya guhanda n’indi ya Zaza. Bakaba barahageze ku wa 1 Ugushyingo 1900, Misiyoni ya Zaza, ikaba yarashinzwe na Padiri Paul Barthelemie w’Umufaransa, Padiri Zuembiehl Francois Xavier wo mu gihugu cy’u Bufaransa, Padiri Pouget Justin ufite inkomoko mu gihugu cy’U Bufaransa, na Furere Alphred ufite inkomoko mu gihugu cy’u Budage.

Hakurikiyeho Misiyoni ya Nyundo yashinzwe ku wa 25 Mata 1901. Ikaba yari ikusanyije uturere twose tw’u Rwanda rw’u Burengerazuba n’Amajyaruguru bw’u Rwanda. Itangizwa rya Misiyoni ya Nyundo ryari riyobowe na Padiri Paul Barthelemie ufite inkomoko mu gihugu cy’ U Bufaransa, Musenyeri Leon Classe, ufite inkomoko mu gihugu cy’U Bufaransa na Padiri Weckerle Leon nawe wo mu gihugu cy’U Bufaransa.

Mu myaka itatu ya mbere Abagatorika bageze mu Rwanda, ni ukuvuga kuva mu wa 1900 kugeza mu wa 1903, yari imyaka yo kuguyaguya no guhendahenda Abanyarwanda ngo barebe uko hari abamesa kamwe bakabayoboka. Byabaye ingorabahizi kuri bo kuko ibwami kwa Musinga bari batarumva neza ikizanye abo bavaburayi.

Kuwa 24 Ukuboza 1903, mu gitaramo cya Noheli, ni bwo habaye ibirori by’akataraboneka, ari na bwo habatijwe bwa mbere Abakirisitu Gatorika, babaye iyanguriro ry’umubatizo wabo mu Rwanda.

Muri uwo mwaka wa 1903, ni wo Kiliziya Gatorika yungutse Abakirisitu 49 babo ba mbere mu Rwanda. Abakirisitu babatijwe bwa mbere muri Misiyoni Gatolika bakaba biganje cyane cyane muri Misiyoni ya Save.

Icyo gitaramo cya Noheli, ni cyo cyabatirijwemo Umunyarwandakazi wa mbere wabanje kuminjagirwaho amazi ku gahanga. Uwo nta wundi ni Gudule Nyirabalima yabatijwe mu ijoro ryo ku wa 24 Ukuboza1903. Mu ibatizwa rye yari mu kigero cy’imyaka 13, dore ko yari yarabonye izuba mu wa 1890.

Abandi babatijwe muri uwo mwaka 1903, ni bo barimo: Donat Reberaho, Yovita Matabaro, na Yozefu Bugondo, bo muri Misiyoni ya Save na Gafuku Balitazali wo muri Misiyoni ya Zaza. Gafuku na Reberaho ni bo babaye Abapadiri ba mbere b’Abanyarwanda, babuhawe ku wa 17 ukwakira 1917.

Kugeza ubwo aya mateka yandikwaga. Kiliziya Gatorika ifite Abakirisitu basaga Miliyoni Zirindwi kuko bangana na 56.5% by’Abakirisitu bose mu Rwanda. Abakirisitu ba Kiliziya Gatorika bose bakura intango ku mfura z’iyo Kiliziya, ari zo: Nyirabalima Gudule, Donat Reberaho, Yovita Matabaro, na Yozefu Bugondo.  

Comments

Pascasie MUKANDEKEzI Reply

Interesting story

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *