contact@pacistv.com +250 781 832 465

Abarezi ba ESB Kamonyi barashimirwa umuhate bagira mu kurera umwana ushoboye kandi ushobotse

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 kamena 2023, muri diyoseze ya Kabgayi paruwase ya Kamonyi, ni mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo, ku ishuri ryisumbuye rya Ecole Sainte Bernadette (ESB Kamonyi) ryaragijwe Mutagatifu Berenadeta, habereye ibirori byo guhimbaza Bazina Mutagatifu iri shuri ryaragijwe. Wari n’umwanya kandi wo kwizihiza Umunsi Mukuru w’uburezi ku rwego rw’ishuri. Ubuyobozi bw’ishuri bukaba bwari bwatumiye ababyeyi n’abafatanyabikorwa b’iri shuri kugira ngo baze kwifatanya muri ibi birori. Ni ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe n’ umushumba wa wa Kagabgayi Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar.

Nyuma ya Misa yatangiye ahagana mu ma saa yine y’igitondo igahumuza saa saba iyobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa, habaye ibirori byo kwakira abashitsi. Abashitsi batandukanye bo mu nzego bwite za leta, amatorero n’amadini ndetse n’ababyeyi basusurukijwe n’itorero rya ESB Kamonyi ribyina ibyino nyarwanda. Abanyeshuri kandi mu kwakira abashyitsi bagaragaje n’impano bafite zitandukanye zirimo kuvuga amazina y’inka, no kwerekana imideri.

Mu butumwa butandukanye bwatanzwe n’abashitsi, bwagarutse ku burere bwiza buranga abiga muri ESB Kamonyi. Hanatangajwe kandi ko ishuri ritsindisha neza aho byagaragajwe ko nk’umwaka ushize w’amashuri abana batatu bo muri iri shuri bujuje 60/60; abo ni Mushimiyimana Anice, Nsengimana Emmanuel na Ishimwe Louise. 

Si mu burere no mu masomo aba banyeshuri bashimiwe ko bitwara neza gusa, ahubwo no mu mikino ngororamubiri naho ishuri ESB Kamonyi ryitwara neza dore ko rifite ibikombe n’imidari itari micye. Urugero nko muri uyu mwaka gusa wa 2023 ryatwaye ibikombe 4 mu marushanwa ya Amashuri Kagame Cup.

 

Kayigirwa Viateur, umuyobozi wa komite y’ababyeyi, yavuze ko uburere n’ubuhanga by’abiga muri iri shuri ari ndashidikanwaho. Yasabye ko mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho ababyeyi bagomba gukora ibishoboka byose bakubahiriza inshingano zabo. “iri shuri rirerera igihugu kandi rikarera abahanga, turashimira abarezi umuhate bagira (…) nk’ababyeyi ntitwemerewe gushira umutwaro ku barezi. Ababyeyi niduharanire kuzuza inshingano zacu.” ibi byavuzwe na bwana Kayigirwa ashimangira ibyari byavuzwe n’umuyobozi w’ishuri agaragaza ko nubwo bazamuye amafaranga y’ishuri byabaye nk’agatonyanga mu nyanja; dore ko ubu umwana yari yazamuweho ibihumbi icumi ku mafaranga y’ishuri.

 

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka kamonyi, Uwiringira Marie Josée, nawe yagarutse ku burere n’uburezi butangirwa muri iri shuri aho yagize ati: “uburere n’uburezi butangirwa muri iri shuri butuma akarere kaza mu myanya myiza mu gutsindisha neza”.

 

Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimiye nawe abanyeshuri ikinyabupfura kibaranga. Nyiricyubahiro yagize ati: “ubundi ahatari ikinyabupfura hariranga. Umutuzo urangwa hano turi ugaragaza ubupfura n’uburere biranga abanyeshuri biga muri iri shuri.” Nyiricyubahiro yakomeje ashimira abarezi ababwira ko ubwitange bagira no gukorana umuhate aribyo ntandaro y’uburere n’uburezi bwiza butangirwa muri iri shuri. Nyiricyubahiro yakomeje abashimira agira ati: “Amavunane mugira, ibyuya mubira ni bisimburwe n’umunezero n’ibyishomo by’umusaruro ugaragazwa n’aba bana mu gutsinda neza yaba mu masomo, umuco, imikino n’imyidagaduro.”

 

Ishuri ryisumbuye Ecole Sainte Bernadette rya Kamonyi, nk’uko tubikesha umuyobozi w’iri shuri padiri Majyambere Jean d’Amour, inyubako yaryo ya mbere yuzuye mu mwaka w’1968. Guhera mu mwaka wa 1982 iri shuri ryakiraga abana b’abakobwa gusa ariko guhera mu mwaka wa 2009 nibwo ryatangiye kwakira n’abana b’abahungu. Kuri ubu iri shuri rifite abanyeshuri 1.279 barimo abakobwa 720 n’abahungu 559.  

ESB Kamonyi ifite amashami ane ariyo: MEG/ Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi; HEG/ Amateka, Icyongereza n’Ubumenyi bw’Isi; HGL/Amateka, Ubumenyi bw’Isi n’UBuvanganzo; MCE/ Imibare, Mudasobwa n’Ubukungu.

Yanditswe na Tuzayisenga Hirwa Felibien ku wa 26 kamena 2023

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *