contact@pacistv.com +250 781 832 465

Mukarange yabaye cya giti cy’inganzamarumbo

Yanditswe na Tuzayisenga Hirwa Felibien

Mu birori byo kwizihiza yubile y’imyaka 50 paruwasi ya Mukarange muri diyoseze ya Kibungo imaze ishinzwe, hatanzwe inyigisho, ubuhamya ndentse n’impanuro zijyanye n’iyizihizwa rya yubile; yagereranyijwe n’ishusho igaragaza imbuto yabibwe – Paruwase ya Mukarange – ikaba yaravuyemo igiti cy’inganza marumbo.

Ibirori byo kwizihiza iyi yubile byabereye mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange mu busitani bwa paruwasi ya Mukarange bwitiriwe ba padiri Munyaneza Jean Bosco (Umurinzi w’Igihango) na Gatare Joseph. Kubitirira ubu busitani, nk’uko byagarutsweho na padiri Tumusenge Jean d’Amour, ni uburyo bwo kubaha icyubahiro no kwibuka ibikorwa by’ubutwari byabaranze ubwo banze kwitandukanya n’abakristu bari bahishe bagera mu 10.000 mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nyakwigendera Padiri Munyaneza wari padiri mukuru wa Paruwasi guhera mu mwaka wa 1991 kugeza muri 1994, ubwo yasabwe gutanga abakristu yarahishe we bakamureka akagenda amahoro, yasubije ko babareka bose cyangwa bakabicira hamwe bose nawe arimo. Padiri Munyaneza arikumwe na mugenzi we bishwe ku itariki ya 12/04/1994. 

Ubu busitani bwafunguwe ku mugaragaro ku itariki ya 23 nyakanga 2023 ubwo hizihizwaga yubile y’imyaka 50 paruwase ya Mukarange imaze, bikozwe na Nyiricyubahiro Twagirayezu Jean Marie Vianney umushumba wa diyoseze ya Kibungo, arikumwe na padiri mukuru wa paruwasi ya Mukarange Tumusenge Jean d’Amour. 

Agaruka ku mateka yaranze iyi Paruwasi, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, yakomoje kubutwari bwaranze aba bapadiri babiri bitiriwe ubu busitani, avuga ko adashidikanya kuba yabita ko ari abahowe Imana. Nyiricyubahiro Karidinali avuga ko ubutwari bwabaranze bwafatwa nk’imbuto zeze muri paruwasi ya Mukarange. 

“Igisobanuro cya yubile ni ugushimira Imana. Twaje twese gushimira Imana kubera imbuto zeze hano muri paruwasi ya Mukarange.” Aya ni amagambo ya Nyiricyubahiro Karidinali yavuze agaragaza ko imyaka irenga 50 ishize paruwasi ya mukarange ishinzwe, ari urugendo rwabayemo ibyiza n’ibibi ariko ko igikuru dukwiye gushimira Imana ari imbuto zeze muri iyi Paruwasi. 

Kwizihiza iyi yubile byahuriranye no kwizihiza yubire y’imyaka 25 Urugo rw’Amahoro rumaze rushinzwe, hizihijwe kandi yubile z’imyaka 75, 50 na 25: zo kwakira isakaramentu ryo kubatizwa, gushyingirwa n’ubusaseridoti. 

Nyiricyubahiro Karidinali ashimira abamaze iyi myaka babatijwe n’abandi bayimaze bahawe isakaramentu ryo gushingirwa, yavuze ko imyaka 75 igaragaza imbaraga zubatse paruwasi ya Mukarange, imyaka 50 igaragaza ababyirukanye na Paruwasi hanyuma imyaka 25 ikagaragaza imbuto zeze muri Paruwasi. 

Mu ijambo rye risoza, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, yagereranyije paruwasi ya Mukarange nka ka kabuto ka sinapis katewe nuko nyuma kakavamo igiti kinini cy’inganzamarumbo gifite amashami Manini. Iri akaba ari ijambo dusanga muri Bibiriya, mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na mutagatifu Mariko 4:32 “ariko yamara kubibwa, igakura ikaruta ibindi bihingwa byose ikagira amashami Manini, bigatuma inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu gicucu cyayo.”

Mu bindi nyiricyubahiro yagaragaje nk’imbuto za paruwasi ya mukarange ni ihabwa ry’ubusaseridoti kuri Kubwimana Kasiyani wahawe ubupadiri akaba yarabaye umupadiri wa 11 uvuka muri iyi Paruwasi, na Byiringiro Theogne wahawe ubudiyakoni. Ibi biaba byarahuriranye no kwizihiza iyi yubile.

Yubile y’imyaka 50 ya paruwasi ya Mukarange, yagombaga kuba yarizihijwe mu mwaka wa 2020 dore ko yashinzwe ku 01 nyakanga 1970; ariko biza kubuzwa nuko byari mu bihe bya COVID19. Paruwasi ya Mukarange yashinzwe na nyakwigendera Musenyeri Sibomana Yozefu wari umushumba wa Kibungo muri uwo mwaka. Yayobowe bwa mbere na padiri Nzitabakuze Marcel. Mu myaka 53 ishize ikaba imaze kuyoborwa n’abapadiri 19.

 

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *